Translation of the world classic “Le Petit Prince” into Kinyarwanda,
a Bantu language spoken in Rwanda, the Democratic Republic of Congo
and Uganda.
Kera nkiri muto, ku myaka itandatu, nabonye ishusho nziza mu gitabo cyitwa
“Histoires Vecues” kivuga iby’ishyamba kimeza. Muri icyo gitabo harimo
igishushanyo kigaragaza inzoka y’uruziramire igiye kumira akanyamaswa.
Iyo kopi yo hejuru ni iy’icyo gishushanyo. Muri icyo gitabo bavuga ko izo
nzoka nini zitajya zikanjakanja ahubwo zimira bunguri hanyuma ntizishobore
kunyeganyega, nuko zikaryama amezi atandatu igogorwa rikorwa. Nafashe umwanya
ntekereza cyane ku by’ishyamba n’ibiberamo, ubwo nibwo nashoboye gushushanya
nkoresheje ikaramu y’igiti igishushanyo cya mbere.